Perezida Abdelaziz Bouteflika yatangaje ko aziyamamariza kuyobora manda ya gatanu

Mu butumwa yanyujije mu bitangazamakuru bya leta, Perezida Abdelaziz Bouteflika wa Algeria, w’imyaka 81 y’amavuko, yatangaje ko aziyamamaza muri manda ya gatanu mu matora ya Perezida ateganyijwe kuba mu kwezi kwa kane muri uyu mwaka wa 2019.

Bwana Bouteflika amaze imyaka 20 ari ku butegetsi, ariko ni gacye cyane, yagaragaye mu ruhame kuva yarwara indwara y’imitsi yo mu bwonko mu mwaka wa 2013.

Muri ubwo butumwa, yashimangiye ko "ugushaka gukomeye" kwe ko gukorera Algeria kwatumye arenga "Ingorane z’ibibazo by’ubuzima".

Abamunenga bavuga ko ibyo bibazo by’ubuzima, bituma ahura n’ingorane mu kuzuza inshingano ze.

Bouteflika agendera mu kagare k’abarwayi kandi yagiye aburizamo inama z’akazi zo mu bihe bishize bya vuba.

BBC ivuga ko inama ya nyuma nyakubahwa Bouteflika aheruka kugirana n’umutegetsi wo mu mahanga wo ku rwego rwo hejuru, ari iyo mu kwezi kwa cyenda k’umwaka ushize wa 2018 ubwo umukuru w’Ubudage Angela Merkel yasuraga iki gihugu. Inama byari biteganyijwe ko bagirana mbere yaho yari yaraburijwemo.

Gusa umunyamakuru wa BBC Ahmed Rouaba wo mu ishami ry’icyarabu avuga ko Bouteflika ashobora gutsinda amatora ateganyijwe kuba mu kwezi kwa kane.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo