Gakenke : Hari abadahabwa akazi kuko nta Mitiweli bafite

Hari abaturage bo mu Karere ka Gakenke bavuga ko batajya bacikanwa no gutanga ubwisungane mu kwivuza kuko bazi ko hari aho batahabwa akazi badafite ubu bwisungane.

Gutanga ubwisungane mu kwivuza byamaze kugaragara ko bifitiye runini abaturage kuko badatinya kwivuza iyo barwaye, gusa haracyarimo gusunika kuri bamwe ari nako uburyo bw’ubukangurambaga butandukana.

Mu Mirenge nka Ruli, Muhondo n’indi yo mu Karere ka Gakenke yegereye igice gicukurwamo amabuye y’agaciro, iri imbere muri aka karere mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza, benshi ngo baba baragejeje 100%. Baganira na RadioTv10 bavuze ko bakura amafaranga mu kazi bahabwa muri ibyo birombe bibegereye, bityo ngo ntawe ushobora guhabwamo akazi aterekanye ko afite Mitiweli, gusa nabo ngo barabyumva uretse kuba bakora impanuka ngo n’imiryango yabo, ishobora kujya mu kaga mu gihe bazarira gutanga Mitiweli.

Uyu yagize ati “Aka kazi dukora ni ko dukuramo ayo mafaranga twishyura mitiweli, uretse ko batanaguha akazi mu kirombe utabanje kwerekana ko wayitanze, gusa bidufitiye umumaro kuko dukunda guhura n’impanuka kandi n’imiryango tuba twasize nabo bashobora kurwara” .

Nzamwita Deogratias uyobora aka Karere yagize ati “Ibyo bice biza ku isonga mu gutanga ubwo bwisungane, ntabwo biterwa nuko babitegekwa iyo bagiye gusaba akazi ahubwo dukeka ko biterwa n’ubukangurambaga bwakozwe neza bigatuma babyumva “.

Kuva umwaka w’ingengo y’imali watangira muri Nyakanga umwaka ushize Akarere ka Gakenke kari muri tubiri twa mbere ku kigero cya 94%. Leta ishishikariza abayobozi kumvisha abaturage akamaro k’icyo gikorwa ngo babikore babyumva nubwo hari aho usanga batabyumva hagakoreshwa ingamba zitandukanye, zimwe zinubirwa na bamwe, gusa abakora ibyo bagasobanura ko nta gikwiriye kuza imbere kuruta guteganyiriza ubuzima bw’umuturage .

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo