Birangiye Sibomana Patrick na Biramahire basinyiye Mukura VS

Gahunda y’uko umukinnyi Sibomana Patrick na Biramahire Abeddy bari gukinira ikipe ya AS Kigali na Kiyovu Sports byarangiye ihindutse bombi basinyira ikipe ya Mukura VS y’akarere ka Huye.

Ni nyuma y’uko ikipe Heroes FC yo mu cyiciro cya kabiri yari yumvikanye ko igiye kugura abo bakinnyi ikaba ibatije muri ayo amakipe ariko byahindutse ku munota wa nyuma aba bakinnyi ibatiza ikipe ya Mukura VS mu mezi 6.

Sibomana Pappy washeshe amasezerano mu ikipe ya Shakhtyor Soligorsk yo mu gihugu cya Belarus yashakaga ikipe akinamo mu Rwanda nyuma y’igihe gito akazashakish uburyo bwo kwerekeza gukinira amakipe yo hanze.

Amakuru aturuka ku igihe avuga ko Sibomana Papy yumvikanye n’ikipe ya Heroes FC yo mu cyiciro cya kabiri ko imugura ariko igahita imutiza muri Kiyovu Sports kuko aribwo yakwemererwa guhita atangira gukina kubera ko isoko ryo kugura abakinnyi ku rwego mpuzamahanga ryafunzwe mu kwezi k’ Ukuboza 2018.

Ibi bisaba ko abakinnyi bavuye hanze basinya mu cyiciro cya kabiri aho amakipe adakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga ryo guhererekanya abakinnyi rya FIFA.

Ikipe ya Kiyovu Sports yatinze guhita yishyura miliyoni n’igice y’amafaranga y’u Rwanda, yasabwaga guha Sibomana none yaciwe inyuma na Mukura VS ihita itanga miliyoni eshatu, none uyu mukinnyi yatijwe mu ikipe yo mu Karere ka Huye.

Ni nako byagenze kuri Biramahire Abeddy nawe wari wumvikanye na AS Kigali ariko wagombaga kunyura muri Heroes FC yo mu cyiciro cya kabiri agahita atizwa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo