Rubavu : Baranenga abayobozi bakoresha igitugu babashishikariza gahunda za Leta

Bamwe mu baturage mu karere ka Rubavu baranenga abayobozi bakoresha igitugu ku baturage kugira ngo bitabire gahunda za Leta.

Kubura kubura ubwishyu bw’ubwisungane mu kwivuza, Ubuyobizi bugafatira imitungo yabo nk’amatungo cyangwa ibikoresho bakaba banabigurisha, ni kimwe mubyo bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu baheraho banenga izi nzego.

Urugero ni urw’avuga ko basanzwe bishyura neza ubwisungane ariko mu mwaka wa 2018 bagira ikibazo cyo gutinda kubona ubwishyu umuyobozi w’Akagali agahitamo gufata amagare akayagurisha kandi n’amafaranga avuyemo ntiyishyurwe ubwo bwisungane ahubwo akaburirwa irengero.

Si ibi gusa kuko ngo hari naho abaturage batinda kujya mu nama bakajyayo ku mbaraga hatitawe ku mbogamizi baba bafite.

Uwampayizina Marie Grace, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage avuga ko ibi bibazo bigomba gukemuka, n’abayobozi bameze batyo bakabiryozwa ariko ngo abaturage nabo bakamenya ko gahunda za leta ari izabo.

Ntabwo ari mu Karere ka Rubavu gusa havugwa abayobozi bo mu nzego z’ibanze bafite imyifatire idakwiye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za leta, aho usanga bafatira ibikorwa by’abaturage ngo kuko hari gahunda batujuje abandi bagashyirirwaho ibihano bidakurikije amategeko, aho kubasobanurira akamaro k’izo gahunda nuko zagerwaho.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo