Shampiyona y’umupira w’amaguru icyiciro cya Mbere n’icya Kabiri ku bagore izatangira mu mpera z’iki Cyumweru

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryashyize hanze uko gahunda y’imikino ya shampiyona ihuza amakipe yo mu Cyiciro cya mbere n’icya Kabiri ku ruhande rw’abagore izaba iteye muri uyu mwaka w’imikino wa 2018/2019.

Iyi mikino izatangira mu mpera z’iki Cyumweru tariki ya 16 Gashyantare 2019 Izasozwetariki ya 29-30 Kamena 2019.

Iyi shampiyona izakinwa n’amakipe 10 y’abagore mu cyiciro cya Mbere n’amakipe 10 mu cyiciro cya Kabiri. Mu cyiciro cya Mbere amakipe azitabira ni : Scandinavia WFC, Inyemera WFC, ES Mutunda WFC, ES Mutunda WFC , Kamonyi WFC, Bugesera WFC, Gakenke WFC, Rambura WFC, AS Kabuye na Rugende WFC.

Mu cyiciro cya Kabiri amakipe azitabira shampiyona ni Rwamagana WFC, Fatima WFC, Imanzi WFC, Nasho WFC, Taiga WFC, APAER WFC, IPM WFC, Nyagatare WFC, Ndabuc WFC na Gatsibo WFC.

Shampiyona y’umwaka ushize yatwawe n’iyi kipe ya AS Kigali ku manota 39 itakaje umukino umwe yakinnyemo n’ikipe Inyemera WFC ku bitego 3-2.Uyu mwaka mu cyiciro cya Kabiri, amakipe azaba ahatanira igikombe no kwinjira mu cyiciro cya Mbere ku makipe 2 ya mbere mu gihe mu Cyiciro cya mbere amakipe 2 ya nyuma azasubizwa mu cyiciro cya Kabiri.

Gahunda y’imikino mu cyiciro cya Mbere,16 Gashyantare 2019.

Kamonyi WFC vs Scandinavia WFC (Remera Rukoma, 15:00)
Gakenke WFC vs ES Mutunda WFC (Gakenke, 15:00)
AS Kigali WFC vs AS Kabuye (Stade de Kigali, 13:00)
Rugende WFC vs Bugesera WFC (Rugende, 15:00)
Inyemera WFC vs Rambura WFC (Gicumbi, 15:30)

Gahunda y’imikino mu cyiciro cya Kabiri tariki ya 16 Gashyantare 2019

Rwamagana WFC vs Fatima WFC (Rwamagana, 13:00)
Imanzi WFC vs Nasho WFC (Kicukiro, 15:00)
Taiga WFC vs APAER WFC (Gicumbi, 13:00)
IPM WFC vs Nyagatare WFC (Mukarange, 15:00)
Ndabuc WFC vs Gatsibo WFC (Ngoma, 13:00)

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo