FERWAFA yateye utwatsi Rayon Sports ku bihumbi 160$ yakaswe na CAF

Amakuru yageze kuri RadioTV10 yemeje ko FERWAFA yamaze gusubiza ikipe ya Rayon Sports ko itazishyura amafaranga iyi kipe iherutse gukatwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) angana n’ibihumbi 160 by’Amadorali Rayon yakaswe ubwo yari mu mikino ya CAF Coonfederations Cup mu mwaka wa 2018.

Iki kibazo cyamenyekanye nyuma y’uko Rayon Sports yari yiteze guhabwa ibihumbi 210 by’Amadorali, yashyikirijwe ibihumbi 30 by’Amadorali imenyeshwa ko agera ku bihumbi 160 by’Amadorali yakaswe bitewe n’uko yananiwe gushaka Televiziyo mu Rwanda yo kwerekana imikino yitabiriye.

Iryo soko ryahawe Televiziyo Super Sports yishyurwa ibihumbi 160 by’Amadorali ku mikino 4 bisobanurwa ko ari yo yakaswE Rayon Sports ayo mafaranga kuko ari yo gushaka isoko byarebaga.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwabwiye RadioTV10 ko gushaka iryo soko byarebaga FERWAFA bityo ngo niyo yagombaga gukatwa ayo mafaranga ndetse buvuga butangaza ko bwandikiye FERWAFA busaba ko ariyo yakishyuzwa ayo mafaranga kuko niyo byarebaga.

Indi baruwa yageze kuri Radio10 uyu munsi mu kiganiro 10Sports ku gisubizo FERWAFA yahaye ikipe ya Rayon Sports ivuga ko nta faranga na rimwe izatanga.

FERWAFA yavuze ko yamenyeshaga impande zose bireba ibyasabwaga kandi ko nta ruhare babona FERWAFA na CAF bafite mu ikatwa ry’ayo mafaranga .

Kugeza ubu hari kwibazwa uzishyura ayo mafaranga angana na Miliyoni 140 Frw hagati ya CAF, Super Sports, FERWAFA cyangwa niba Rayon Sports izahomba burundu kuko ariyo ishinjwa amakosa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo