Allessandro Fedeli niwe wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2019

Allessandro Fedeli ukinira ikipe ya Delko Marseille yo mu Bufaransa, yabashije kwegukana agace ka mbere ka Tour du Rwanda, ahigitse abandi 45 bitabiriye iri siganwa kuri iki Cyumweru.

Agace ka mbere, abasiganwa bagatangiriye iKigali kuri Stade Amahoro berekeza Rwamagana bagaruka bagasoreza mu mujyi wa Kigali.

Kuri iki Cyumweru agace ka mbere k’isiganwa ku ntera y’ibirometero 112,5 karangiye umukinnyi Fedeli Allessandro w’ikipe Delko Marseille ikinamo Areruya Joseph, ari we wegukanye aka gace, yabigezeho nyuma y’uko Edwin Avira ukinira ikipe ya Israel Cycling Academy yaguye mbere gato yo gusoza aka gace ibi byaviriyemo abandi batatu bari bamukurikiye gahita bagwa.


Umunyarwanda waje ku mwanya wa hafi ni Areruya Joseph waje ku mwanya wa Kane arushwa amasegonda abiri n’uwabaye uwa Mbere. Abasiganwa bazakomeza kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Gashyantare 2019 mu gace ka Kabiri aho bazerecyeza I Huye ku ntera y’ibirometero 120,3.

Tour du Rwanda uyu mwaka yazamutse ku rwego rwo hejuru rwa 2.1 ivuye ku rwego rwa 2.2 ikaba izarangwamo impinduka ugereranyije n’izari zisanzwe zirimo impinduka ku ntera, imikinire, amakipe yitabiriye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo