Afrika ntisigara inyuma kuko 1/3 cyayo kidakora ku nyanja - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame asanga kuba ibihugu 16 by’Afurika bidakora ku Nyanja atari urwitwazo rwo kudatera imbere kuri uyu mugabane kuko ikirere gihuza ibihugu cyo gifunguye.

Yabitangaje ubwo yafunguraga inama nyafurika ku bwikorezi bw’indege “Aviation Africa 2019”, iri kubera i Kigali guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Gashyantare 2019.

Atangiza iyi nama i Kigali ku nshuro ya Kane, Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo ubwikorezi bwo mu kirere butere imbere ku mugabane w’Afurika, hagomba kubaho kutirebaho cyane ahubwo ubuhahirane bw’umugabane wose bugashyirwamo imbaraga.

Perezida Kagame yavuze ko kuba hari ibihugu by’umugabane bidakora ku nyanja bidasobanuye ko gutera imbere bigoye.

Ati"Ibihugu 16 bingana hafi na 1/3 by’Afurika (birimo n’u Rwanda) ntibikora ku nyanja. Gusa,uru si urwitwazo rwatuma Afurika idatera imbere, kuko ikirere kidafunze, kandi kikaba gihuza ibihugu byose. Bityo rero, ntabwo imiterere y’Afurika yakagombye gufatwa nk’urwitwazo mu kudatera imbere."

"Gufunga amasoko dushyira amananiza ku bicuruzwa biva mu bihugu hagati yacu, ni ukureba hafi cyane, bituma amasoko yacu akomeza kutaguka, afite ibicuruuzwa bidahagije kandi bihenze ; ibituma ubushabitsi budatera imbere muri Afurika."

Perezida Kagame, asanga umuti urambye ku iterambere ry’ubucuruzi bw’Afurika washoboka habayeho gukuraho imbogamizi zose ku rujya n’uruza rw’ibintu n’abantu, agahamya ko nta shiti ibi bigezweho, ubucuruzi bushingiye ku bwikorezi bwo mu kirere nabwo buzatera imbere mu myaka iri imbere.

Inama y’iminsi ibiri yafunguwe i Kigali ku nshuro yayo ya Kane, u Rwanda ruyakiriye ku nshuro ya kabiri.

Iyo nama yitabiriwe n’abafite aho bahuriye n’ubwikorezi bw’indege, barimo amakompanyi 100 akora iby’ingendo zo mu kirere, aturutse hiryo no hino ku isi n’abayobozi mu nzego zitandukanye hagamijwe kurebera hamwe uburyo zimwe mu nzitizi zikibangamiye ubwikorezi bw’indege ku mugabane w’Afurika zakurwaho.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo