Inama ya Trump na Kim i Vietnam yarangiye idakemuye ikibazo cyo gucura intwaro za kirimbuzi

Perezida Trump aganira na Mugenzi we Kim Jong Un i Vietnam (Photo.internet)

Perezida Donald Trump wa Leta z’unze Ubumwe z’Amerika yavuze ko inama yamuhuje na mugenzi we Kim Jong-Un wa Koreya ya ruguru yarangiye nta masezerano bashyizeho umukono nyuma y’aho Amerika yanze ibyo Koreya ya Ruguru yasabaga byo gukurirwaho ibihano.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyaberaga i Hanoi mu murwa mukuru wa Vietnam, PerezidaTrump yatangaje ko ntacyo ibiganiro byagezeho bitewe n’uko Korea yashakaga ko ibihano yafatiwe bikurwaho kandi Leta z’unze ubumwe z’America itabikozwa.

Aljazeera yari yanditse ko hari icyizere ko abategetsi bombi bashobora kuza gushyira umukono ku masezerano y’uko Koreya ya Ruguru yareka umugambi wo gucura ibitwaro kirimbuzi.

Prezida Trump yavuze ko mu nama, Kim Jong un yari afite ubushake bwo gusenya uruganda rwa Yongbyon rucurirwamo ibitwaro kirimbuzi ariko agashaka ko ibihano igihugu cye cyafatiwe bikurwaho binyuranyije n’ubushake bwa USA.

Kuba nta masezerano yashyizweho umukono ajyanye n’iki kibazo Aljazeera yanditse ko bigaragara nko gutsindwa kwa Trump wiyita kabuhariwe mu kugera ku masezerano.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo