Ibyaranze iki cyumweru dusoje mu mateka y’isi

Tariki 30 Mutarama
1826 : Ikiraro cyo mu kirere cya Menai Suspension Bridge gihuza ibirwa bya Anglesey n’igihugu cya Wales cyamuritswe ku mugaragaro. Ni cyo kiraro gifatishijwe imigozi mu kirere cyabayeho mbere.

1835 : Richard Lawrence yagerageje kwivugana perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Andrew Jackson ariko ntiyabigeraho. Iki nicyo gitero cya mbere cyari kibayeho hagamijwe kurasa perezida w’iki gihugu.

1865 : Muri Leta Zunze ubumwe za Amerika perezida kongere yatoye itegeko rivanaho ubucakara , iha agaciro abirabura, igikorwa cyakozwe na Abraham Lincoln, tariki ya 22 Nzeri 1862.

1933 : Adolf Hitler ufatwa nk’umwe mu banyagitugu bazwi cyane babayeho kuri iyi si yarahiriye yagizwe umuyobozi w’u Budage abihawe na Paul von Hindenburg

1939 : Abayahudi bo mu Burayi batangiye kwicwa Adolf Hitler atangaza ko Abayahudi nibagerageza gushaka kurwana bishobora kuzatuma ubwoko bwabo buhanagurwa i Burayi

1948 : Mohandas Karamchand Gandhi, umwe mu bafatwa nk’i ntwari z’isi yapfuye arashwe na Nathuram Godse. Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cy’u Buhinde yamenyekanye cyane mu guharanira ubwigenge bwa rubanda hatamenetse amaraso, ibyo bita non-violence.

1772 : Pakistan yatangaje ku mugaragaro ko ivuye mu muryango wa Commonwealth uhuza ibihugu byahoze bikolonijwe n’u Bwongereza ndetse n’ibivuga ururimi rw’icyongereza muri rusange.

1979 : Indege yo mu bwoko bwa Varig 707-323C yaburiye mu Nyanja ya Pasifika hashize gusa iminota 30 ihagurutse ku kibuga cy’indege cya Tokyo mu Buyapani.

1989 : Ibiro by’uhagarariye inyungu za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika i Kabul ho muri Afghanistan byafunze imiryango nyuma y’aho ibyo bihugu byombi byari bimaze igihe bifitanye umubano utari mwiza.

1996 : Gino Gallagher wari umuyobozi w’ingabo ziharanira ukwishyira ukizana kw’abaturage ba Ireland yishwe ubwo yari ategereje gufata amafaranga agenerwa abadafite akazi.

2000 : Indege ya kompanyi y’indege Kenya Airways yaguye mu nyaja ya Atlantic ubwo yari irenze gato icyambu cyo muri Ivory Cost. Iyi mpanuka yahitanye abagera ku 169.

Tariki 31 Mutarama
1950 : Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Harry S. Truman yatangaje gahunda yo guteza imbere ikorwa ry’ibisasu bya kirimbuzi bizwi nka hydrogen bomb.

1968 : Ingabo za Vietnam zagabye ibitero ku biro by’uharagarariye inyungu za Amerika biri mu Mujyi wa Saigon ndetse zigaba n’ibindi bitero mu rukerera rw’uyu munsi, nyuma haje kuba uruhururirane rwiswe Tet Offensive.

1995 : Perezida Bill Clinton wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemereye igihugu cya Mexico inguzanyo igera kuri miliyali 20 z’amadolari y’Amerika mu rwego rwo kuzahura ubukungu bwacyo.

1996 : Ikamyo yikoreye ibisasu yaturikiye ku marembo ya banki nkuru y’igihugu ya Sri Lanka mu mujyi wa Colombo, ihitana abantu bagera kuri 86, abarenga 1400 barakomereka.

2000 : Indege yo mu bwoko MD-83 y’ikompanyi Alaska Airlines Flight 261 yakoreye impanuka mu Nyanja y’amahoro (Pacifique) hafi y’inkombe ku kiraro cya Mugu, muri Leta ya California ihitana abantu bose bari bayirim bagera kuri 88.

2001 : Umugabo ukomoka mu gihugu cya Libya, Abdelbaset al-Megrahi yakatiwe n’ubutabera bwo mu gihugu cy’u Buholandi kubera guhamwa n’icyaha cyo kugaba ibitero ku ndege Pan Am Flight 103 hejuru ya Lockerbie muri Scotland mu mwaka w’1988.

2009 : Mu gihugu cya Kenya hishwe abantu 113, abandi bagera kuri 200 barakomereka biturutse ku mpanuka y’iturika y’uruhombo rwa esansi ahitwa Molo, nyuma y’iminsi mike inkongi y’umuriro ukomeye wadukiriye isoko rya Nakumatt riri i Nairobi ihitana abantu 25.

Tariki ya 1 Gashyantare
Mu Rwanda uba ari umunsi ngaruka mwaka w’ibukwaho intwari z’igihugu, aho by’umwihariko hagarukwa ku mateka ya zimwe mu ntwari mu mateka y’u Rwanda.

1884 : Hasohowe inyandiko ya mbere y’inkoranyamagambo y’Icyongereza izwi nka Oxford English Dictionary.

1893 : Thomas A. Edison yasoje igikorwa cyo kubaka studiyo ya mbere ijyanye n’ituganya ry’amashusho, ayujuje ahitwa Black Maria muri New Jersey.

1982 : Ibihugu bya Senegal na Gambia byaseshe amasezerano y’ubumwe hagati yabyo yari azwi nka Senegambia.

2005 : Umwami Gyanendra wa Nepal yakoze ibisa no guhirika ubutegetsi(coup d’état)agamije kwigarurira ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi, aho yahise aba umukuru w’inama y’abaminisitiri.

Tariki 2 Gashyantare
1542 : Igihugu cya Portugal cyari kiyobowe na Christovão da Gama cyataye muri yombi umusilamu wari warigaruriye agasozigakomeye ko mu Majyaruguru ya Ethiopie mu gitero kiswe Battle of Baçente.

1971 : Perezida Idi Amin ufatwa nk’umunyagitugu wayoboye igihugu cya Uganda,yasimbuye ku butegetsi Perezida Milton Obote.

1990 : Mu bihe by’ivangura rishingiye ku ruhu mu gihugu ya Afurika y’epfo, F.W. de Klerk yemereye ishyaka rya ANC(African National Congress) gukora mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse asezeranya ko yiteguye gufungura Nelson Mandela.

2004 : Umukinnyi wa Tennis ukomoka mum gihugu cy’u Busuwisi Roger Federer yabaye numero ya mbere mu rwego rw’isi mu bakinnyi bakina umwe umwe, amara kuri uyu mwanya ibyumweru 237 aba aciye agahigo.

Tariki 3 Gashyantare
1960 : Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Harold Macmillan yatangaje imbwirwaruhame ikomeye yiswe Wind of change, umuntu agenekereje mu Kinyarwanda ni ukuvuga inkubi y’impinduka, aha yagaragazaga ko ashyigikiye ugushaka kwibohora ubukoloni kwa byinshi mu bihugu bya Afurika.

1961 : Imyigaragambyo y’abahinzi mu gihugu cya Angola bakoreraga Abakoloni ahitwa Baixa de Cassanje, bakolonizwaga na Portugal yaje kubyara imyivumbagatanyo yabyaye intambara yahesheje ubwigenge igihugu cya Angola, iba intambara ya mbere mu bihugu bikolonizwa na Portugal.

1967 : Ronald Ryan, yabaye umuntu wa nyuma wahanishijwe igihano cyo kwicwa mu gihugu cya Australia, yishwe anyongewe muri gereza ya Pentridge Prison, i Melbourne.

1969 : Ari mu gihugu cya Misiri, mu Mujyi wa Cairo, Yasser Arafat yagizwe umuyobozi wa PLO (Palestine Liberation Organization).

1984 : John Buster n’itsinda ry’abashakashatsi bo ku kigo cya Harbor-UCLA Medical Center batangaje ko bashoboye kwimura urusoro rw’umwana barukuye mu mugore barwimurira mu wundi nyuma rukaza kuvamo umwana.

1989 : Mu gihugu cya Paraguay habaye ihirikwa ry’ubutegetsi bikozwe n’ingabo, iyi coup d’etat yakuyeho Alfredo Stroessner umunyagitugu wayoboye Paraguay kuva mu mwaka w’1954.

1995 : Umuhanga mu bijyanye n’ubumenyi bw’ikirere n’isanzure (Astronaut), Eileen Collins aba umugore wa mbere watwaye icyogajuru Space Shuttle kigiye mu butumwa STS-63 gihagurukiye ku kibuga Kennedy Space Center muri Leta ya Florida.

Tariki 4 Gashyantare
1782 : Louis de Crillon yafashe ahitiriwe Saint-Philippe-Mahon, Charles III, umwami wa Espagne, amugorora ku myitwarire ye myiza ubwo bafataga Gibraltar.

1789 : George Washington yatorewe kuba perezida wa mbere wa Leta Zunze ubumwe za Amerika ubwo yari mu mpinduramatwara yamagana Abongereza babakolonizaga

1964 : U Bushinwa bwashinje Abasoviyeti gushaka gukwirakwiza ubutegetsi bwabo ku isi banyuze mu bufatanye bwa Politiki na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1966 : Indege yo mu bwoko bwa Boeing 727 y’u Buyapani yashwanyukiye mu nyanja ya hafi ya Tokyo ; abantu bagera ku 133 bahasiga ubuzima.

1988 : Umutingito ufite ubukana bwa 6,4 ku gipimo cya Richter, mu ntara ya Takhar muri AfghanistanI wahitanye abantu basaga 2 000.

1990 : Umuhengeri udasanzwe ufite umuvuduko wa 185km/h, mu majyaruguru y’u Burayi, uhitana abantu 23.

1992 : Haburijwemo ihirikwa ry’Ubutegetsi ryateguwe na Hugo Chávez ,abantu 15 bahasiga ubuzima, 51 barakomereka abandi 1100 barafatwa.

Muri uyu mwaka kandi inzego z’ubutasi za Québec zavumbuye ibiro 685 za Cocaïne zifite agaciro ka Miliyoni 513 z’Amadolari ya Amerika, mu cyobo cy’ahitwa Vaudreuil.

1996 : Indege ya Falcon 900EX yaciye agahigo mu kwihuta cyane mu rugendo Paris-Singapour rureshya na 11 840 km. Yazirutse mu masaha 12 n’iminota 50 ni ukuvuga ko yagendaga 923 km/h. Icyo gihe yakoresheje habariwemo no kuba yarahagaze i Abu Dhabi.

2003 : Loni yemeye iyoherezwa ry’ingabo z’Abafaransa muri Côte d’Ivoire, mu mwanzuro 1464, watowe ku bwiganze busesuye n’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano.

2004 :Havutse urubuga nkoranyambaga rwa Facebook.

Tariki ya 5 Gashyantare
1885 : Umwami w’u Bubiligi Leopold II yatangaje Congo nk’umutungo we bwite.

1913 : Abasirikare barwanira mu kirere b’Abagereki, Michael Moutoussis na Aristeidis Moraitinis babaye aba mbere gukora ubutumwa (mission) bwo mu kirere batwaye indege Farman MF.7 yagwaga ku mazi.

2008 : Inkubi y’umuyaga ikomeye cyane yibasiye amajyepfo ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ihitana 57, iba ityo iya mbere mu kwica benshi nyuma y’iya tariki 31 Gicurasi 1985 yishe 88.

Bimwe mu bihangange byabonye izuba muri iki cyumweru mu mateka y’isi.

30/1/1925 : Douglas Engelbart umuhanga mu bumenyi n’umuvumbuzi mu bikorwa by’ikoranabuhanga wavumbuye imbeba (souris).

30/1/1981 : Peter Crouch, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu bwongereza ,akaba azwiho kuba ari muremure cyane kuko afite metero 2 na cm 0 n’igice 1. Akinira ikipe ya stoke city yo mu gihugu cy’ ubwongereza. Kuri ubu yujuje imyaka 36 y’amavuko.

5/2/1984 : Carlos Alberto Martínez Tévez, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Argentine wakiniye amakipe atandukanye nka Manchester city,kuri ubu akinira ikipe ya Shanghai Shenhua yo mu bushinwa. Kuri ubu yujuje imyaka 33 y’amavuko.

5/2/1985 : Cristiano Ronaldo, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Portugal wakiniye amakipe akomeye kuruhando rw’isi nka Manchester united, akaba yaranatwaye ibikombe by’umukinnyi mwiza ku mugabane w’I burayi bigera kuri 5. Kuri ubu akinira ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne. Yujuje imyaka 32 y’amavuko.

5/2/1992 : Neymar Silva Santos Júnior, , Umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Bresil,kuri ubu akinira ikipe y’umupira w’amaguru ya Barcelone wo mu gihugu cya Espagne. Kuri ubu yujuje imyaka 25 y’amavuko.

30/1/1948 :Mohamatima Gandhi, umufilosofe n’umunyapolitiki w’Umuhinde waharaniye ubwigenge bw’iki gihugu wiciwe i New Delhi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo