Bugesera:Intwaza mu Mpinganzima barashimira leta kubera siporo bashyiriweho

Bashyiriweho siporo ngarukakwezi izabafasha gususurukirwa

Abasaza n’abakecuru barokotse Jenoside yokorewe abatutsi 1994 batujwe mu nzu y’Impinganzima mu karere ka Bugesera bazwi nk’Intwaza, bashimira Leta ko yabashyiriyeho siporo ndetse igahindura imibereho yabo. Umuryango AVEGA wo uvuga ko ukomeje gahunda yo guteza imbere siporo mu nzu z’Impinganzima mu Rwanda hagamijwe kurinda abazitujwemo kutigunga no kugira ubuzima bwiza.

Bagirinka Belesira na Gasagera Charles ni bamwe mu basaza n’abakecuru b’Intwaza batujwe mu nyubako y’Impinganzima mu karere ka Bugesera, babwiye RadioTV10 ko kuba barashyiriweho uburyo bwo gukora siporo bituma batigunga ngo bakomeze kwibuka ibyo banyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.

Usibye kubarinda kwiheba no kwigunga intwaza zivuga ko iyo siporo bashyiriweho n’ubwo bakuze ibafasha gususuruka bagasubira i busore ibyo bemeza ko bituma bagira ubuzima bwiza.

Mukabayire Valerie, Perezida w’umuryango ubumbiye hamwe abapfakazi ba Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda AVEGA-Agahozo yavuze ko iyo siporo izakomeza buri kwezi kubera ko ari ingirakamaro.

Madamu Bawaya Sarah umukozi wa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yavuze ko iyo siporo hari icyo ivuze gikomeye ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda no gukomeza gufasha abarokotse Jenocide kumva ko igihugu kitabatererana mu mibereho yabo.

Inzu y’Impinganzima y’Intwaza bayitujwemo kuva muri Nyakanga 2018, gahunda ya siporo bashyiriweho ituma bananura imitsi dore ko abenshi bageze mu gihe cy’izabukuru. Ni abasaza n’akecuru bagera kuri 57 abasaza 6 n’abakecuru 51.

Photo/Umuseke

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo