Jean Paul wari umutoza mukuru wa Amagaju Fc yeguye

Umutoza mukuru watozaga ikipe ya Amagaju Fc ariwe Jean Paul Muhoza yamaze gusezera ku mirimo yo gutoza iyi kipe avuga ko ari ku mpamvu yo kudahabwa Ubushobozi.

Ati

“Nsabye ko dusesa aya masezerano nyuma y’uko inshingano nasabwe kugeraho ndetse n’intego nihaye kugeza ku ikipe bitashobotse kubera ubushobozi mpabwa.”

Jean Paul aganira n’itangazamakuru

Umunyamabanga Mukuru w’Amagaju FC, Baziruwiha Barathazar, yemeje aya makuru avuga ko ibaruwa isezera ya Muhoza bayakiriye gusa yahakanye amakuru avuga ko asezeye kubera impamvu yo kudahabwa ubushobozi kuko ibikenerwa kuri we no ku bakinnyi bitigeze bibura.

Ati

“Nta kibazo gihari yakwitwaza cyatuma avuga ngo ni amikoro, abakinnyi bahembwa neza buri kwezi n’ibikoresho bindi byo mu kazi barabifite, nawe arahembwa. Ukwezi batarahembwa ni ukwa kabiri kandi nako baraguhembwa vuba bidatinze.”

Yakomeje avuga ko ahubwo uyu mutoza ashobora kuba asezeye bitewe n’umusaruro muke Amagaju FC amaze iminsi atahana.

Ati

“Ubundi niba umuntu atari kugera ku musaruro ufatika namwe murabibona bigaragarira buri wese, niba ikipe ifite amanota umunani mu mikino igera kuri 19 murabona ko inshingano yasinyiye bitamworoheye ngo azazigereho.”

Akomeza avuga ko ku ruhande rwe yashimira Muhoza Jean Paul ku cyemezo cyo gusezera yafashe aho gukomeza kwiyemeza ibyo adashoboye.

Nyuma yo gusezera k’uyu mutoza mukuru ,inshingano ze zabaye zihawe uwari umwungiriza we Hategekimana Abdallah mu gihe bagishakisha ugomba kuzamusimbura.

Baziruwiha yavuze ko imikinire n’imitoreze muri iyi kipe ihagaze nabi, gusa hagati aho hakaba hizewe impinduka nziza mu gihe iyi kipe yaba yongeye kubona umutoza mushya.

Ubuyobozi bukuru bw’ikipe buvuga ku mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri buzaba bwatangaje uwahawe inshingano zo kuba Umutoza Mukuru.

Jean Paul Muhoza watozaga Amagaju Fc yeguye

Muhoza Jean Paul yatangiye gutoza Amagaju FC kuva ku itariki ya 10 Nzeri 2018.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo