Manchester United yaraye isezereye Paris Saint Germain inakora amateka muri Champions League

Ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy’Ubwongereza yakoze amateka mu mikino ya Uefa Champions League isezerera ikipe yayitsinze ibitego 2 ku kibuga cyayo mu mikino ya 1/8 k’irangiza ikayishyura ibi bitego ikanarenzaho.

Ni umukino wabaye kuri uyu mugoroba wo ku italiki ya 6 Werurwe mu gihugu cy’ubufaransa aho ikipe ya PSG yari yakiriye Manchester United yari yaratsinzwe ibitego 2 k’ubusa ariko ibifashijwemo na Rukaku watsinze ibitego bibiri ; ndetse na Rashford babasha gutsinda ibitego 3 kuri kimwe cya PSG cyari cyaje ku munota wa 12 w’umukino.

Umukino warangiye ari 3-1 biba 3-3 mu mikino yombi ariko kubera itegeko ryo kuba Manchester ariyo yatsinze ibitego byinshi hanze iba ariyo ikomeza.

Amateka yanditswe

Paul Pogba wari utakinnye uyu mukino kubera ikarita itukura yahawe ; yishimana n’inshuti ye Rukaku watsinze ibitego 2

Mu mikino ya Uefa Champions League ni ubwa mbere ikipe yatsinzwe ibitego 2 k’ubusa muri 1/8 ituruka inyuma ikabitsinda ndetse ikanarenzaho icyo gusezerera ikipe yakinaga nayo.

M’uwundi mukino wari wabaye ikipe ya Fc Porto nayo yatsinze As Roma ibitego 3-1 biba 4 kuri 3 Roma isezererwa ityo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo