VolleyBall : RadioTV10 yahembye abakinnyi bitwaye neza mu mikino ya Zone V 2019

Uwa kabiri uturutse i Bumoso ni Nkuranga Alphonse, Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi kuri RadioTV10 ari kumwe na bamwe mu bakinnyi bitwaye neza nyuma yo kubashyikiriza ibihembo byabo.

Ejo kuwa Gatatu tariki ya 6 Werurwe 2019, Ubuyobozi bwa RadioTV10 bwashyikirije ibihembo bya Decoderi za CANAL+ na DSTV abakinnyi bane (4) babashije kuboneka muri barindwi bagombaga guhembwa, bitwaye neza mu mikino y’akarere ka Gatanu y’abagabo, CAVB Zone V yaberaga mu Rwanda kuva tariki ya 20 kugeza tariki ya 23 Gashyantare 2019.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 12 ahagarariye ibihugu bitanu (5) ariyo : REG VC – Rwanda, Gisagara VC – Rwanda, UTB VC – Rwanda, APR VC- Rwanda, Kirehe VC – Rwanda, Nemo Stars – Uganda, Sports S – Uganda, KAVC – Uganda, Amicale – Burundi, Jeshi Stars – Tanzania, Wolaitha Dicha Sports Club – Ethiopia Madda, Walabu University – Ethiopia.

Nelson Murangwa wahembwe nka MVP

Ni irushanwa ryiganjijemo ubuhanga bw’amakipe yo mu Rwanda ugereranyije n’andi makipe yahagarariye ibindi bihugu, ryageze ku musozo waryo amakipe abiri ahagarariye u Rwanda ariyo REG VC na Gisagara VC ahura ku mukino wa nyuma, ikipe ya Gisagara ibasha kwegukana igikombe.

Mukunzi Christophe wahembwe nka Best attacker

RadioTV10 ni bamwe mu baterankunga bakomeye b’iri rushanwa ndetse ikaba yarerekanye iyi imikino yose imbonankubone (Live) kuri TV10 ku mashene yayo ya CANAL+, Startime na Azam TV.

Simon Rwigema wahembwe nka Best Receiver

Uretse kwerekana iyi mikino, RadioTV1O yanashyigikiye iyo mikino ihemba abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi muri iyo mikino aribo Nelson Murangwa w’ikipe ya Gisagara VC (MVP), Mukunzi Christophe w’ikipe ya REG VC( BEST ATTACKER), Simon Rwigema wa REG VC (BEST RECEIVER) na Ben Nakavova wa Gisagara VC (BEST SETTER).

Abandi bakinnyi batsindiye ibi bihembo ariko batabashije kuboneka cyangwa guhagararirwa ni Mike Chemo ukinira REG VC (BEST SERVER), Dickens Otil wo muri Sport-S yo muri Uganda ( BEST BLOCKER) na Jules Niyigena ukinira UTB (BEST LIBERO)

Dusabimana Vincent wahagarariye Ben Nakavova (Best setter) utarabashije kuboneka

RadioTv10 nk’ikinyamakuru kiza ku isonga mu gutangaza amakuru y’imikino n’imyidagaduro yizewe kandi akundwa, gisanzwe gitanga ibihembo ku bakinnyi baba bitwaye neza mu mikino itandukanye, ubushize ikaba yarahembye abitwaye neza mu marushanwa yo gutwara igare hano mu Rwanda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo