DRCongo : Uruhande rwa Perezida Tshiseked n’urwa Kabila bemeranyije gufatanya kubaka igihugu

Perezida Tshisekedi na Perezida Kabila mu muhango wo kurahirira kuyobora DRCongo kuwa 24 Mutarama 2019/Photo internet

Abashyigikiye Perezida wa Repubukika Iharanira Demukarasi ya Kongo, Felix Tshisekedi n’abashyigikiye uwo yasimbuye Joseph Kabila ,kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Werurwe 2019 bemeranyijwe gushyira hamwe bakubaka igihugu.

Ibitangazamakuru byanditse ko iyi ntambwe yatewe isa nk’iyerekana ishusho y’ushobora gutorwa nka Minisitiri w’Intebe.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi w’Abatavuga rumwe n’ubutegetsi Lamuka Martin Fayulu n’Umuyobozi mukuru mu biro bya Perezida Vital Kamerhe bahakanye kwitabira inteko yabahurije hamwe.

Kuri Martin Fayuku we ntabyumva neza nka Perezida watowe n’abaturage, ndetse yemeje ko no kuba yahabwa indi nshingano nta gaciro yabiha.

Inama y’Abepisikopi muri Kongo (CENCO) yakomeje kwemeza ko ibyavuye mu matora nk’uko byatangajwe na Komisiyo ishinzwe amatora muri Kongo (CENI) ngo nta kuri kubirimo.

CENCO yakomeje kuvuga ko ishingiye ku mibare yayo y’amajwi no ku bugenzuzi yakoze mu matora , ukwiye kuyobora DRCongo ari Martin Fayulu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo