Rayon Sports yayoboye amasaha atarenze 24, Mukura VS irasigara naho APRFC yongera kuyobora

Iyi ni ishusho isigaye nyuma y’umunsi wa 19 w’imikino ya shampiyona ihuza amakipe yo mu cyiciro cya mbere by’umwihariko amakipe atatu (3) ahanganiye igikombe kurenza ayandi , ni nyuma y’impinduka nto cyane zabayeho kuri uyu munsi wa 19 w’imikino ugereranyije n’umunsi wa 18.

Umunsi wa 18 w’imikino wasize APRFC , Rayon Sports na Mukura VS zirushanwa amanota 2 nyuma y’uko APRFC yatakaje amanota 2 imaze kunganya na Kirehe FC 0-0 ihita igira amanota 42.

Mu gihe APRFC yatakaje amanota 2 ku kinyuranyo imaranye igihe kuri ayo makipe Uwo munsi wa 18, Rayon Sports yatsinze umukino wayo na Sunrise FC naho Mukura VS itsinda umukino wayo na Bugesera FC zihita zizamuka kuri 37 zariho zigira amanota 40.

Umunsi wa 19 w’imikino werekanye impinduka ntoya ku manota n’uko aya makipe, ni nyuma y’uko Rayon Sports yabashije gutsinda Gicumbi FC ikayobora urutonde mu gihe kitarenze amasaha 24 ishyizemo ikinyuranyo cy’inota rimwe kuri APRFC ariko APRFC ihita igikuramo ndetse irenzaho amanota 2 imaze gutsinda Marines FC ibitego 2-0.

Ku ruhande rwa Mukura VS, yo yahise isigara nyuma y’uko yanganyije na Kiyovu Sports 0-0 bituma igira amanota 41 ikurikira Rayon Sports n’amanota 43 mu gihe zose zikurikiye APRFC n’amanota 45. Kugeza ubu APRFC ikomeje kwiharira umwanya wa Mbere kuva Shampiyona uyu mwaka yatangira.

Dore uko amakipe yose muri rusange ahagaze ku rutonde rw’agateganyo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo