Nyamasheke : Bavuga ko mu miryango hakenewe ubwubahane hagati y’abashakanye

Uyu munsi turi ku itariki 08 z’ukwezi kwa Gatatu, umunsi mpuzamahanga wahariwe abari n’abategarugori. Uw’uyu mwaka wizihirijwe mu Ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Nyamasheke ku rwego rw’igihugu, abaturage bavuga ko mu miryango hakwiye ubwubahane hagati y’abashakanye.

Abaturage bo mu Ntara y’Uburengerazuba bavuga ko mu miryango hakwiye ubwubahane hagati y’abashakanye, kuko aribyo bizazana amahoro n’amajyambere arambye mu muryango. Ni mu gihe insanganyamatsiko y’uyu mwaka yibanze ku gusenyera umugozi umwe hubakwa umuryango.

Umushyitsi mukuru ku rwego rw’igihugu witabiriye ibi birori ni, aka ari Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame, akaba n’umuyobozi w’umuryango IMBUTO FOUNDATION, uharanira iterambere ry’abari n’abategarugori mu Rwanda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo