Alyn Sano yavuze uburyo yanze akazi ku bwo gukunda umuziki

Umuhanzikazi Alyn Sano avuga ko akunda umuziki ku buryo yigeze no guhabwa akazi akakanga, bitewe nuko yumva yifuza kwita ku muziki gusa.

Ubwo yari mu kiganiro "The Overdrive" kuri Radio10, ku munsi w’ejo, kiba isaa icyenda (15h00) yabajijwe akandi kazi akora katari umuziki, avuga ko ntako, nyuma aza gusubiza ikibazo cyamubazaga ibyo yize muri Kaminuza, avuga ko yize ibijyane no kwakira abantu, aboneraho no kuvuga ko hari naho yigeze gukora stage ( Kwimenyereza umurimo) arangije bashaka kumuha akazi ariko arabyanga, kuko yifuzaga gukora kimwe, bitewe nuko yumva akunda cyane umuziki, ku buryo yawukora wonyine.

Umuhanzikazi Alyn Sano avuga ko yifuza kugeza umuziki we ku Isi hose

Alyn Sano umaze imyaka isaga ibiri akora umuziki, avuga ko yize ibijyane no kwakira abantu, bizwi nka Hospitality muri "Akilla Institute", ariko akavuga ko yabyize agira ngo bizamufashe igihe gukora umuziki byanze.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo