Madamu Jeannette Kagame yasabye inshuti z’umuryango gushaka umuti urambye w’ikibazo cy’amakimbirane

Madamu Jeannette Kagame wari umushyitsi mukuru mu Karere ka Nyamasheke mu birori byo kwizihiza umunsi w’umugore yasabye inshuti z’umuryango gushaka umuti urambye w’ikibazo cy’amakimbirane nubwo hashyizwemo imbaraga zitari nke.

Mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’Umugore, bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamasheke bavuga ko nubwo uruhare rw’abagabo rukenewe, umugore mu muryango nawe akwiye kugira uruhare mu guharanira amahoro bihereye mu ngo.

Abana b’abakobwa bari bitabiriye umunsi w’abagore

Gufatanya kubaka umuryango nyarwanda utekanye, ni ibikubiye mu Nsanganyamatsiko y’uyu mwaka ku munsi mpuzamahanga w’umugore.

Police y’igihugu igaragaza ko mu mwaka wa 2017 abantu 47 bishwe nabo bashakanye hakiyongeraho n’abana barenga 2000 basambanijwe, imibare ishobora kwiyongera abagize umuryango hamwe n’inzego zifite umuryango mu nshingano zidakomeje gushyira imbaraga mu kurwanya ibiteza amakimbirane mu miryango.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo