MININFRA yatangije gahunda yo gusana umuhanda Sonatubes-Akagera

Kuri uyu wa gatanu Minisiteri y’ibikorwaremezo yatangije ku mugaragaro gahunda yo gusana umuhanda wa km13.8 Umuhanda Sonatube –Gahanga –Akagera uzafasha abantu kugera ku kibuga cy’indege cya Bugesera bitabagoye.

Abakoresha umuhanda wari usanzwe ugana mu Bugesera bemeza ko ari muto, ku buryo bahoraga bafite impungenge z’impanuka zawuberagamo kugeza ubwo abatwara amagare bakizwaga n’amaguru bahunga imodoka nini, kuba uyu muhanda ugiye kwagurwa ngo ni amahirwe kuri bo.

Minisiteri y’ibikorwaremezo ivuga ko uyu muhanda uzafasha abagana mu Bugesera Ku kibuga cy’indege kuhagera bitagoranye unafashe mu iterambere ry’uturere nka Kicukiro na Bugesera by’umuwihariko unyuramo nk’uko bisobanurwa na Jean de Dieu Uwihanganye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe ubwikorezi.

Uyu muhanda wari usanzwe ufite ibice bibiri "Icyo kugenderwamo n’icyo kugarukiramo" ngo uzagurwa ugire ibice bibiri byo kugenderwamo ndetse nugera hafi y’umujyi ngo hazongerweho n’ikindi cya gatatu.

Amafaranga yo kwagura uyu muhanda yavuye mu masezerano y’ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda n’iy’Ubushinwa, ukazatwara miliyali 48 z’amafaranga y’u Rwanda, wari uteganyijwe kurangira mu gihe cy’imyaka ibiri, ariko MININFRA ivuga ko yasabye ko warangira nibura mu mwaka umwe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo