Urukiko rukuru rwo mu gihugu cya Tanzania, rwarekuye abayobozi b’ishyaka ritavuga rumwe na Leta rya CHADEMA

Urukiko rukuru rwo mu gihugu cya Tanzania, rwarekuye abayobozi b’ishyaka ritavuga rumwe na Leta rya CHADEMA. Aba bagabo uko ari babiri bafashwe n’inzego z’umutekano muri icyo gihugu umwaka ushize, bakurikiranyweho ibikorwa byo kugumura abaturage.

BBC ivuga ko abo bayobozi babiri, Freeman Mbowe na Esther Matiko, bari bakurikiranyweho gukangurira abantu kwishora mu bikorwa by’urugomo, imyigaragambyo n’ubugizi bwa nabi muri Tanzaniya mu ntango z’umwaka ushize wa 2018.

Muri iyi myigaragambyo, harashwe amasasu na Police ubwo yari ihanganye n’abaturage, isasu rifata umunyeshuri wahise ahasiga ubuzima.

Umucamanza yavuze ko uburenganzira bw’abo banyepolitike butubahirijwe, bitewe n’uko baje kwangirwa kurekurwa by’agateganyo, ahita yanzura ko barekurwa.

Umwaka ushize mu kwezi kwa cumi na kabiri, amashyaka abarirwa muri atandatu atavuga rumwe na Leta, yiyemeje kwishyira hamwe, hagamijwe kurwanya icyo yise ubutegetsi bw’igitugu, bwa Leta ya Perezida John Pombe Magufuli.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo