Perezida Uhuru Kenyatta yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda

Kuva kuri uyu wa Mbere, Tariki 11 Werurwe Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.

Kenyatta yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ahagaga saa mbili n’igice.

Akigera ku kibuga cy’indege, Kenyatta yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Richard Sezibera.

Biteganyijwe ko Perezida Uhuru Kenyatta yakirwa na mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, bakagirana ibiganiro bigamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Uhuru Kenyatta yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe mu mwaka ushize wa 2018 ubwo yitabiraga inama ya 10 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Umubano w’igihugu cya Kenya n’u Rwanda ugaragara mu butabera, ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, ikoranabuhanga n’itumanaho, umutekano n’ibindi.

Ibihugu byombi kandi bifitanye umubano wihariye ujyanye n’ubucuruzi, dore ko hafi 30 % by’ibicuruzwa byinjira mu Rwanda binyuzwa ku cyambu cya Mombasa.

Photo/Igihe

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo