Abagore bafungiye muri Gereza ya Ngoma bishimiye icyemezo cyo kutogoshwa umusatsi

Abagore bafungiye muri Gereza y’abagore ya Ngoma barishimira ko leta yabakomoreye bakagira umusatsi ku mutwe, ibintu bavuga ko byababangamiraga cyane.

Ni mu gihe n’ubuyobozi bw’u Rwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS buvuga ko ibi byakozwe bigamije guha agaciro umugore w’umugororwa mu Rwanda.

Iyi Gereza ifungiyemo abagera ku 1075 barimo abagore batwite 13 n’abafite abana 98 bataruzuza imyaka itatu. Ubuyobozi bw’iyi Gereza buvuga ko iyo aba bana bamaze kuyuzuza basubizwa mu miryango yabo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo