Malawi : Umubare w’abahitaywe n’umwuzure ukomeje kwiyongera

Umubare w’abahitanywe n’umwuzure wibasiye amajyepfo y’igihugu cya Malawi ku munsi w’ejo, ukomeje kwiyongera aho kuri ubu ababarirwa muri 56 aribo bamaze kuburira ubuzima muri iki kiza.

Reuters ivuga ko ababarirwa mu bihumbi 83 bakuwe mu byabo n’iki kiza cyatewe n’imvura yibasiye icyo gihugu guhera mu cyumweru gishize, igatuma inzuzi n’imigezi byuzura, bigateza uyu mwuzure.

Chipiliro Khamula, umuvugizi wa Minisiteri ishinzwe kurwanya Ibiza mu gihugu cya Malawi, yemeje iby’aya makuru avuga ko abantu 56 aribo bamaze kwitaba Imana, mu gihe abandi 577 bakomeretse bikomeye.

Ibi byahise bituma President Arthur Peter Mutharika wa Malawi asubika uruzinduko rw’akazi yagombaga kugirira mu majyaruguru y’icyo gihugu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo