Tom Close yagizwe umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gitanga Amaraso, ishami rya Kigali

Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatatu taliki 3 Mata 2019 yateranye iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yafatiwemo ibyemezo bitandukanye birimo guha Tom close umwanya wo kuyobora ikigo cy’igihugu gitanga amaraso ishami rya Kigali.

Ubusanzwe Muyombo Thomas yari umuhanzi wa muzika nyarwanda akaba n’ubundi yakoraga muri RBC mu ishami ryo gutanga amaraso aho yakoze avuye mu bitaro bya polisi ku kacyiru aho yari umuganga w’abana .

Dr Muyombo Thomas(Tom Close) ni umugabo wubatse ufite umugore umwe n’abana babiri.

Yatangajwe na Rugema Gretta

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo