Mu myaka itatu gusa igiciro cya Smart Phones cyagabanutseho 1/2

Raporo ya Jumia Mobile 2019, yagaragaje ko igiciro cya telefoni zigezweho ’smartphone’, cyagabanutseho kimwe cya kabiri mu myaka itatu ishize.

Iki kigo cyavuze ko byatewe n’uburyo izi telefoni zagiye ziba nyinshi ku isoko, igiciro zari zisaganywe mu myaka ishize kikagenda kigabanuka.

Mu 2014, Jumia cyavuze ko impuzandengo y’igiciro cya telefoni zigezweho cyari amadorali 165, gusa cyaje guhananukaho 50% mu myaka itatu ishize, kuko ubu kiri ku madolari 82.

Uburyo telefoni zigezweho zikoreshwa ku mugabane wa Afurika byageze ku kigero cya 36%, bingana na telefoni miliyoni 255 mu gihe mu 2025 zizagera kuri miliyoni 690.

Iyi raporo kandi igaragaza ko ibigo bikora izi telefone byabaye byinshi ku Isi bituma habaho uguhatana ku isoko, u Bushinwa bukaba ari bwo buza ku isonga.

Ikigo cyo mu Bushinwa TECNO, gikora izi telefone nicyo gikomeje kuyobora urutonde rw’ibigo bizicuruza cyane kuva mu 2016, gikurikirwa na Samsung, Infinix, Nokia na Apple.

Telefoni za TECNO zigurwa cyane kubera ko igiciro cyazo kiri hasi.

Mu binyanye no guhererekanya amafaranga hakoreshejwe uburyo bwa telefoni (Mobile Money), ku rwego rwa Afurika, Kenya niyo iza ku mwanya wa mbere igakurikirwa na Tanzania, Uganda n’u Rwanda.

Ibi bihugu uko ari bine bifite abantu miliyoni 100 bakoresha Mobile Money, n’amadorali arenga miliyari 2.1 amaze gucishwaho.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo