Minisitiri w’intebe wa Armenie yaje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Ku nshuro ya 25

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Armenie mu ruzinduko rwe n’itsinda ayoboye bagiriye mu rwanda aravuga ko baje kwifatanya nabo mubikorwa byo kwibuka kunshuro ya 25 genocide yakorewe abatutsi kndi ko bazakorana ibindi bikorwa bijyanye n’ikoranabuhanga . ibi yabitangaje kuri uyu wagatanu ubwo yagiranaga ibiganiro na Peresidante w’inteko ishinga amategeko

Abanyarumeniya nabo bakorewe Genocide mu 1915 -1916 itwara ubuzima bwababarirwa hagati ya milioni na maganatanu na miliyoni 2 Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Armenie ZMnatsakanyan yavuzeko genocide ari icyaha cy’indengakamere kuko gikorwa bagamije gutsemba bakamaraho arikoko ubu bishimiye uko u rwandruhagaze nyuma ya genocide yakorewe abatutsi kndi ngi nabo niko byagenze nyuma yo gukorerwa genocide ngo ubu Armeniya ni igihugu kiyubashye kndi ngo ninabyo yabonye mu rwanda bityo ko bazifatanya kwibuka abazize genocide

Naje hano mwizina ry,abanyarumniya mugufatanya kwibuka n’abanyarwanda genocide yakorewe abatutsi ku nshuro ya 25 nishimiye intambwe mumaze gutera. icyaha cya genocide aba ari ukumaraho ariko ubu mwarabirenze u rwanda muhagaze neza mukwiteza imbere byanshimishije ariko dukomeze tuvuge ngo ntibizonge >natwe byarabaye arko ubu turi mubihugu byubashwe kuruhando mpuzamahanga>

ZMnatsakanyan yanavuzeko igihugu cya armeniya binyuze mumubano mwiza w’ibihugu byombi kizafatanya n’urwanda mu ikoranabuhanga

Twaganiriye kumubano wacu kndi mubijyanye n’iterembere cyane tukazafatanya mubijyanye n’ikoranabuhanga dushake uko twakorana kuko u rwanda nigihugu kirimo gutera imbere cyane tugomba rero gufatanya

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Armenie muruzinduko yanavuzeko Armeniya yifuriza ikaze urwanda mumuryango w’ibihugu bivuga igifaransa kndi ko bishimiye kuba Louise Mushikiwabo ariwe usigaye awuyobora.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo