Kwibuka25 : Mu Karere ka Rwamagana barifuza ko buri mwaka hajye haboneka abatangabuhamya bashya

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Karere ka Rwamagana, batanga ubuhamya bavuga ko bifuza ko abatanga ubuhamya mu gihe cyo kwibuka, bajya bashyirwaho buri mwaka hakumvwa ubuhamya bushya.

Mugabo Egide warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, arasaba inzego zishinzwe gutegura ibikorwa byo kwibuka ko bategura n’abandi barokotse, maze nabo bagatanga ubuhamya bushya. Ibi yabisabye ubwo hatangizwaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Rwamagana, akaba ari nawe watanze ubuhamya ku byo yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Madame Dative Musabyeyezu uyobora umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icuma rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka avuga ko impamvu abatangabuhamya akenshi baba ari bamwe, ngo nuko hari abataratinyuka ngo bavuge ibyabayeho bityo bigatuma ababutanga badahinduka kenshi.

Madame Dative nanone asaba abanyarwanda muri rusange kwita ku barokotse Jenoside, bakabarinda kwigunga.

Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi byatangiye birakomeza kugeza ku minsi 100.

Kugeza ubu mu Karere ka Rwamagana habarurwa imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi igera ku 73 581 bashyinguye mu cyubahiro mu nzibutsi zigera kuri 11.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo