Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye kurengera umutekano warwo mu buryo bwose bushoboka

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye kurengera umutekano warwo mu buryo bwose bushoboka, ashimangira ko abashaka kuruzanaho intambara, nubwo atari nziza, bagomba kubanza kumenya ibibazo bibategereje.

Ibi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere.

Yasabye abanyarwanda kutirara ngo bateshuke ku nshingano yo gushyigikira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, imaze ibaye.

Perezida Kagame yavuze ko nta mpamvu n’imwe abanyarwanda bafite yo kwirara, yongera kwibutsa abashaka gushoza intambara ku banyarwanda ko batazi ikibategereje.

Ku birebana n’umubano w’u Rwanda n’igihugu cy’Ubufaransa, Perezida Kagame yavuze ko aho umubano ugeze kuri ubu hagati y’ibihugu byombi, byose bikeshwa Ubuyobozi bushya bw’Ubufaransa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo