DRC : Abagera kuri 11 nibo byatangajwe ko baguye mu myigaragambyo

Abagera kuri 11 ni bo bamaze kumenyekana ko baguye mu myivumbagatanyo yashyamiranyije abashigikiye Perezida wa Kongo Félix Tshisekedi, n’uwo yasimbuye Joseph Kabila.

AFP ivuga ko uku gushyamirana kwabereye mu mujyi wa Lubumbashi. Ni mugihe ku munsi wo kuwa gatatu w’iki cyumweru aribwo muri icyo gihugu hateganyijwe amatora y’abakuru b’intara.

Umwe mu bigaragambya yabwiye AFP ko imbarutso y’uku gushyamirana yabaye icyo yise agasuzuguro k’ishyaka rya Joseph Kabila, ngo kuko abayoboke baryo batigeze bagaragaza icyubahiro na gito, kuko banze kunamira idarapo ry’ishyaka UDPS.

Ngo bananiwe kwihanganira ako gasuzuguro, amabuye atangira kuvuza ubuhuha ku mpande zombi, cumi n’umwe bahita bahasiga ubuzima.

Ku rundi ruhande ariko umwe mu bayoboke b’ishyaka PPRD rya Joseph Kabila, yavuze ko ari abo mu ishyaka rya UDPS bashoje urwo rugamba, batuka uwahoze ari prezida w’icyo gihugu Joseph Kabila.

Amatora y’abayobozi b’intara, ateganyijwe kuwa gatatu mu ntara 26, nkuko bitangazwa na komisiyo y’amatora muri icyo gihugu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo