Amajyaruguru : Hari ahatangiye kugaragara ingengabitekerezo ya Jenoside

Mu gihe abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu ntara y’Amajyaruguru, hari ahari kugaragarara ibimenyetso bifitanye isano ya hafi n’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Urugero ni urw’aho mu ijoro ryo ku italiki ya 7 Mata, ubwo abandi bari bari mu bikorwa byo kwibuka, abantu bataramenyekana bihereranye umwana w’umukobwa w’imyaka 19 bakamukubita bikomeye, bivugwa ko bamuhoye ko ari umututsi.

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB ruvuga ko rukiri gukora iperereza, ngo aba bantu bataramenyekana batabwe muri yombi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo