Afghanistani : Igitero cy’iterabwoba cyagabwe hafi y’umujyi wa Kabul

Igitero cy’iterabwoba cyagabwe hafi y’umujyi wa Kabul, muri Afghanistani, cyahitanye abasirikare batatu ba Reta zunze ubumwe z’Amerika, ndetse n’undi munyamerika umwe wakoranaga bya hafi n’ingabo z’Amerika.

Umuvugizi w’ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’America na Afghanistan, Koloneri David Butler yabwiye Ijwi ry’Amerika ko imodoka yar’itezemo igisasu yaturukiye hafi y’i Bagram, ahari inkambi nini y’abasirikare ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika barwanira mu kirere.

Iyo kambi iherereyemubirometero bibarirwa muri 50 werekeza mu burengerazuba bw’umurwa mukuru wa Afghanistan, Kabul.

Icyo gitero kibaye mu gihe intumwa za Reta zunze ubumwe z’Amerika ziri munzira yo kugera ku masezerano n’Abatalibani, agamije kurangiza intambara Abanyamerika bamazemo igihe kitari gito muri icyo gihugu.

Kugeza ubu abasirikare b’amerika bamaze kugwa muri Afghanistan kuva uyu mwaka watangira, babarirwa muri 7.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo