Perezida w’inteko ishinga amategeko ya Rhenani Palatina ashima intambwe u Rwanda rumaze gutera nyuma ya Jenoside

Perezida w’inteko ishinga amategeko mu ntara ya Rhenanie Palatina avuga ko yishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi.

Hering Hendrick, Perezida w’inteko ishinga amategeko w’intara ya Rhenanie Palatina n’itsinda ayoboye baje kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka Abatutsi bazize Genocide yavuze ko bishimira ko ubu bagiye gushishikariza ibihugu by’uburayi.

"Dushingiye ku mubano wa Rhenani Palatina n’u Rwanda, usobanuye ko tugomba kubwira ibihugu by’ubumwe by’uburayi ko mu Rwanda twahabonye amahoro kandi ko twayubakira hamwe, tuzababwira kndi ko hari iterambere na Demokarasi ikindi ibi biganiro byagize umumaro, bituma igihugu gikomeza ubwubahane n’ikindi kandi tugomba kubaha ubumwe, twanumvise bimwe mu bibazo mwagize bityo twize ko nyuma y’ibibazo abantu baba bagomba kubana neza bityo rwose umubano w’inteko zombi ni ingirakamaro".

Bernard Makuza Perezida wa Sena y’u Rwanda yavuze ko Ubudage ari kimwe mu bihugu byafashije u Rwanda nyuma ya Genocide kuko aricyo cyazanye Ambasade yacyo mu Rwanda kandi n’ubu bakaba bakibanye neza, gusa ngo icyo basaba ni ugufasha kumvisha ibihugu bicumbikiye abasize bakoze Genocide kubashyikiriza ubutabera.

U Rwanda n’intara ya Rhenanie Palatina bifanye umubano umaze imyaka 37 .

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo