NBA Finals : Golden State Warriors yaraye yerekanye ubuhangange itsinda Toronto

Ifashijwe na DeMarcus Cousins na André Iguodala ikipe ya Golden State Warriors yongeye kugaragaza ubuhangange, itsinda umukino wa kabiri yari yakiriwemo na Toronto Raptors mu mikino ya nyuma ya shampiyona ya Basketball muri Amerika, NBA, amanota 109-104, amakipe yombi anganya umukino 1-1.

Uyu mukino urebwa n’ab’inkoramutima za Basketball mu Rwanda bitewe n’amasaha ubera agoye kuko abenshi baba bakiramye, wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere, Toronto Raptors yatangiye ikina neza inatsinda agace ka mbere ku manota 27-26 ndetse n’aka kabiri ku manota 32-28, yiyongerera icyizere cyo kuyobora Golden State Warriors n’imikino 2-0, ibintu byari kuba ari ubwa mbere bibaye kuva Steve Kerr afashe Warriors mu myaka itanu ishize.

Nubwo iyi kipe yari yakiriye umukino, yagowe n’agace ka gatatu, kuko yamaze umwanya munini itarabasha kubona amanota, Fred VanVleet atsinda amanota atatu mu gihe Golden State Warriors yari imaze kubatsinda amanota 18-0 muri aka gace.

Byabaye nk’ibyihinduranya mu gace ka kane kuko Warriors na yo yagowe cyane no gutsinda maze Toronto ikuramo amanota yarushwaga hasigaramo abiri, ibifashijwemo na Danny Green, ariko André Iguodala atsinda amanota yahesheje Golden State Warriors gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota atanu.

Kawhi Leonard wa Toronto Raptors ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino, 34 mu gihe Klay Thompson wa Golden State Warriors yatsinze amanota 25.

Biteganijwe ko umukino wa gatatu uzakirwa na Golden State Warriors muri California, uzaba mu rukerera rwo ku wa Kane tariki ya 6 Kamena saa 03:00.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo