Kugeza ubu Rihanna niwe muhanzikazi urusha abandi ubutunzi ku Isi

Umuhanzikazi w’icyamamare Robyn Rihanna Fenty [Rihanna] niwe muhanzikazi urusha abandi ubutunzi ku Isi aho afite miliyoni 600 z’amadorari ya Amerika, akarusha Madona, Céline Dion na Beyoncé. Ubukire bwa Rihanna ahanini ntabwo abukura mu muziki yamenyekanyeho, ahubwo abukomora mu bushabitsi yinjiyemo mu bijyanye n’imideli.

Ikinyamakuru cya Forbes cyavuze ko ukurikije uko kompanyi ya Fenty ihagaze ku isoko bishoboka ko muri 2025 izinjiza agera ku madorali miliyari 200. Abandi bahanzikazi baje kuri uru rutonde ni Madona [Yari ku mwanya wa mbere mu 2018] n’amadorali miliyoni 570, umuhanzikazi Celine Dion afite amadorali miliyoni 450 na Beyonce ufite amadorali miliyoni 400.

Ikinyamakuru The New York Times, giherutse gutangaza ko Rihanna yahisemo gukoresha izina ‘Fenty’ ‘kugira ngo abantu batazajya babona izina Rihanna mu bikorwa byose azajya akora.

Izina rya Rihanna ryatangiye kumenyenira ku ndirimbo "Pon De replay" byanamuhesheje gukorana iyitwa “Umbrella’ yakoranye n’umuraperi Jay-Z uherutse gushyirwa ku rutonde rw’abatunze miliyari y’amadorali. Yegukanye Grammy Awards icyenda zisanga ibindi bikorwa by’ubucuruzi yagiye ashoramo imari.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo