Dr Munyakazi yasobanuye uburyo nta munyeshuri uzongera kwimuka atabikwiye

Mu kiganiro Zinduka cyo kuri uyu wa Kane kuri Radio10, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Dr Isaac Munyakazi yavuze ko nta munyeshuri uzongera kwimuka ava mu mwaka ajya mu wundi adashoboye, bitewe na gahunda nshya izajya ituma n’utimutse agira ubundi buryo afashwamo.

Abajijwe ku bijyanye n’abanyeshuri byagiwe bivugwa ko bimurwa bigashyirwa mu mwaka ukurikiyeho badashoboye, yasobanuye ko ibi bitazongera kubaho.

Ati "Iyo habayeho kwimura umwana adashoboye, ni amakosa. Twafashe gahunda yuko abanyeshuri bazajya bakora ibizamini byo ku ishuri, mu Karere, ku rwego rw’igihugu, nyuma tumenye uko dufasha ufite intege nke".

Dr Munyakazi asobanura ko mu gihembwe cya mbere, umunyeshuri azajye akora ikizami cyateguwe n’ishuri yigaho, mu gihembwe cya kabiri akora icyateguwe n’Akarere, mu cya gatatu akore icyateguwe ku rwego rw’igihugu, ubundi uwatsinze yimuka, utatsinze afashwe mu bundi buryo.Ibi kandi ngo ntibyakuyeho ikizamini cya Leta cyakorwaga nk’ibisanzwe.

Imibare igaragaza ko kugeza ubu abanyeshuri biga mu mashuri abanza bangana na 2.503.705, barimo 1.259.344 b’abahungu na 1.244.361 b’abakobwa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo