CAF yanzuye ko umukino wahesheje Esperance itsinzi imbere ya Waydad usubirwamo

Caf yafashe umwanzuro ko umukino wahuje ikipe ya Esperance du Tunis na Waydad uzasubirwamo nyuma yuko uyu mukino wahagaze kubera ikipe ya Waydad yangiwe igitego bityo ikivana mu kibuga, hakaza gutangazwa ko Esperance yegukanye igikombe.

Uyu mukino utaravuzweho rumwe, wahuje aya makipe tariki 25 Gicurasi, ubwo umukino ubanza warangiraga amakipe yombi anganya 1-1, tariki ya 31 Gicurasi hakinwa umukino wo kwishyura I Radès Esperance itsinda 1-0.

Ibyateje impagarara kuri uyu mukino byatewe ahanini nuko umusifuzi yanze gukoresha VAR nkana, avuga ko uwo mugoroba yari yapfuye, ibintu byaje gutuma nyuma y’isuzumwa ryakozwe na CAF tariki 5 Kamena uyu mwaka itangaza ko uyu mukino ugomba gusubirwamo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo