Perezida wa CAF yatawe muri yombi ashinjwa ibijyanye na ruswa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, Ahmad Ahmad yatawe muri yombi, afatiwe mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, bivugwa ko akurikiranweho ibyaha bya Ruswa.

Nyuma yo gutabwa muri yombi kwa Ahmed biteganyijwe ko hazatangazwa bijyanye n’iburanishwa ry’uyu mugabo, byavuzwe yari amaze iminsi ashakishwa n’abashinzwe Umutekano mu Bufaransa.

Si ubwa mbere mu mpuzamahyirahamwe y’umupira w’amaguru havugwa gutabwa muri yombi kw’abayobozi bayo, bitewe nuko Michael Platini wayoboye FIFA na we aherutse gutabwa muri yombi ashinjwa ibibazo bya ruswa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo