Malawi: Barasaba ko Peter Muthalika utaramara n’ukwezi abaye Perezida yegura

Police y’icyo gihugu, yakoresheje ibyuka biryana mu maso, itatanya abigaragambya muri icyo gihugu. Aba bigaragambya, barasaba ko Peter Muthalika utaramara n’ukwezi atsindiye kuyobora icyo gihugu, yegura.

Ni imyigaragambyo rero imaze iminsi ibiri itangiye.

African News ivuga ko ibihumbi by’abigaragambya bigabije imihanda yo mu mujyi wa Lilongwe, umurwa mukuru wa Malawi, bakaba barimo barwanira kwinjira mu nyubako zikorerwamo ibikorwa bya reta.

Abigaragambya kandi banatangaje ko police yakoresheje amasasu ibatatanya. Aya makuru yanemejwe n’umuvugizi wa Police witwa James Kadadzera, wavuze ko by’impanuka umwana umwe yarashwe, ariko akaba atitabye Imana.

Tubibutse ko President Peter Mutharika aribwo yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu; ni amatora yabaye mu kwezi kwa Gatanu, ariko akemangwa n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, avuga ko ataciye mu mucyo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo