Hari icyo ubushinjacyaha buteganya gukora ku biswe ibifi binini

Ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika y’u Rwanda burahakana imbaraga nke mu gukurikirana abayobozi banyereza ibya rubanda, ariko ntibafatwe ndetse na bamwe bagize ngo batawe muri yombi bakagirwa abere. Buremeza ko ku bufatanye n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha bari mu bikorwa byo gusesengura raporo z’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta mu rwego rwo gukurikirana abitwa ibifi binini banyereza imari ya leta ariko ntibatabwe muri yombi.

Ibi bije mu gihe urwego rw’umuvunyi rugaragaje ko mu gukurikirana abanyereza ibya rubanda hari ahakiri imbogamizi mu gusubirishamo imanza ziba zaciwe.

Umwaka ku wundi, raporo y’ubugenzuzi bukuru bw’imari ya leta bwerekana akayabo ka zamiliyari z’amafaranga y’u rwanda yari yaragenewe gushorwa munyungu rusange, ariko akaza kuburirwa irengero. izi raporo zitomora neza ko hari abakora mubigo bya leta bayaterura ariko hakabaho gusiba ibimenyetso.

Iyi raporo hari ubwo idahuza neza n’iy’u rwego rw’umuvunyi, kuko bagaragaza abafatiwe muri ruaswa, hakiganzamo abamotari, abahinzi, abapolisi n’abandi ba rubanda rugufi, bamwe bakavuga ko abaterura akayabo, biswe ibifi binini, badakorwaho, ndetse hari n’abavuga ko na bamwe mubakurikiranywe, bagirwa abere ariko ibya rubanda bigakomeza kuburirwa irengero, ibi bigakomeza gutiza umurindi iki cyaha cyo kwigwizaho ibya rubanda.

Kuri iyi ngingo anastase murekezi, umuvunyi mukuru, arasanga ari ikibazo kigomba kubazwa ubushinjacyaha.

Ku ruhande rw’uru rwego bavuga ko rubazwa impamvu aya mafi manini adafatwa ndetse n’abafashwe bakagirwa abere hadaciye kabiri, Jean Bosco Mutangana, umushinjacyaha mukuru wa repubulika y’u Rwanda, aremeza ko iki kibazo kidashingiye kuntege nke z’urwego ayoboye. Gusa ngo ibikorwa byo kuryoza aba bategetsi ibya rubanda birarimbanije.

Ku ngingo yo gukurikirana abakekwaho kumunga ubukungu bw’igihugu, ubushinjacyaha bukuru buvuga ko hari urwego rwashyizweho rushinzwe gusesengura raporo z’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta.

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta yo mu mwaka wa 2016/ 2017, yerekanye ko akayabo k’amafaranga y’u rwanda agera kuri miliyari 8 yacunzwe nabi. ubushinjacyaha bukuru buravuga ko bumaze kugaruza miliyoni zisaga 500. izi ngo zasubijwe mu isanduku ya leta. buremeza kandi ko hari gushyirwa imbaraga mugukora iperereza no gushaka ibimenyetso simusiga bigargaza aba bitwa ibifi binini bigwwizaho ibya rubanda bagakomeza kwidegembya

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo