Ubuyobozi bwa Barcelone bwatanze uruhushya rwo kubaka inzu iri mu hantu hakurura ba mukerarugendo benshi

Kera kabaye, ubuyobozi bw’umujyi wa Barcelone bwatanze uruhushya rwo kubaka inyubako iri mu hantu hakurura ba mukerarugendo benshi cyane kurusha ahandi hose muri Espanye, nyuma y’imyaka 137 ishize ibuye rya mbere ry’ubwubatsi rishyizwe kuri iyi nyubako.

Ku wa gatanu w’iki cyumweru ni bwo Kiliziya ya La Sagrada Familia yahawe urwo ruhushya ruyemerera gukomeza ibikorwa by’ubwubatsi kugeza mu mwaka wa 2026.

Ntibizwi impamvu iyi Kiliziya - ifite igishushanyombonera cyakozwe n’umuhanga mu bwubatsi w’Umunya-Espanye Antoni Gaudí - mbere itari ifite uruhushya rwo kubaka.

Mu mwakwa ushize wa 2018, iyi Kiliziya iri ku rutonde rw’umutungo w’isi ukwiye kubungabungwa rw’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO), yemeye kuriha ubuyobozi bw’umujyi wa Barcelone miliyoni 41 z’amadolari y’Amerika kubera iki gihe gishize itarubaka.

Byizewe ko urwo ruhushya rw’imyaka irindwi ruzarangiza igihe cyarwo iyi nyubako yuzuye. Biteganyijwe ko izuzura mu mwaka wa 2026 igahurirana na yubile y’imyaka 100 yo kwibuka urupfu rwa Gaudí.

Abategetsi bavuze ko umujyi wa Barcelone uzarihwa miliyoni eshanu n’ibihumbi 200 by’amadolari y’Amerika nkuko bikubiye mu masezerano bagiranye n’umuryango ushamikiye kuri iyi Kiliziya - umuryango ushinzwe kubakisha no kubungabunga La Sagrada Familia.

Janet Sanz, umuyobozi wungirije w’umujyi wa Barcelone ushinzwe ibikorwa by’ubwubatsi bujyanye n’igihe, yavuze ko ayo masezerano akuyeho "ubusembwa bumaze igihe mu mujyi wacu".

Buri mwaka, ba mukerarugendo bagera hafi kuri miliyoni enye n’ibihumbi 500 basura La Sagrada Familia, mu gihe abandi miliyoni 20 basura akarere iherereyemo kugira ngo babone uko bayireba neza bayitegeye.

Biteganyijwe ko icyiciro cya nyuma cy’ubwubatsi bwayo kizashingira ku mashusho ya Gaudí ndetse na kopi z’ibishushanyo bye by’umwimereri byatikiriye mu nkongi y’umuriro yo mu myaka ya 1930.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo