Perezida Kagame yatunguye abatuye Rwinkwavu na Kabarondo

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku munsi w’ejo ku Cyumweru yagaragaye atambuka n’amaguru mu Murenge wa Rwinkwavu na Kabarondo mu Karere Ka Kayonza mu buryo butunguranye agira ngo abasuhuze.

Perezida Paul Kagame atambuka muri iyi Mirenge yagaragaye yishimiwe n’abaturage cyane ku buryo bukomeye bigaragara ko batunguwe bikomeye no kumubona amaso ku maso, batari babyiteze kandi abegereye kurusha uko baba bamubonera kure iyo yasuye uturere dutandukanye nk’uko asanwze abigenza, ndetse akenshi banategujwe.

Si ubwa mbere Perezida Kagame atunguranye asuhuza abatutage kuko tariki 27 Gicurasi uyu mwaka, aherutse gutambuka mu Karere ka Bugesera mu gasantere ka Nyamata nabwo atunguranye muri ubu buryo, kandi ubona abaturage babyishimiye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo