Urban Boys bavuze uburyo batewe ubwoba bagiye kureba D Jazz muri Nigeria

Ubwo bamurikaga indirimbo yabo nshya "Ntukoreho" Kuwa mbere w’iki cyumweru mu kiganiro The Link Up kuri TV10 itsinda rya Urban Boys bagarutse ku rugendo bakoreye muri Nigeria ubwo bajyaga gukorerayo indirimbo, bavuga uburyo batewe ubwoba mbere yo kubonana na Don Jazz wagombaga kuyibakorera.

Humble JizO umwe mu bagize Urban Boys, ubu basigaye ari babiri nyuma yo kugenda kwa Safi yagarutse kuri uyu rugendo avuga ko ubwo bageraga aho Don Jazz akorera babwiwe ko bagiye kubonana n’imana birabacanga.

Ati "Twagezeyo tuvuze ko dushaka kubonana na Don Jazz, baratubaza bati ’Murumva mwiteguye kubonana n’imana’ Tuti ’Ese Don Jazz ni imana ?’ bati ’umuntu ubonana na Perezida urumva atari imana ?".

Humble yakomeje avuga ko Safi na Nizzo batinye gusohika mu modoka kubera ubwoba, ariko we ajya kumureba.

Urban Boys ubwo bari bakiri batatu nibwo bagiye gukoresha indirimbo muri Nigeria, icyo gihe yaje kujya hanze, ndetse iranakundwa, indirimbo bise "Tayali" bakoranye na Iyanya muri 2015.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo