Rwamagana:Abahinzi ba Kawa barinubira ko igiciro cyayo cyaganutse

Bamwe mu bahinzi ba Kawa mu Murenge wa Karenge ho mu Karere ka Rwamgana barinubi ko igiciro cya kawa cyaganutse ugeranije na mbere, cyane ko ngo mu mwaka ushize bagurirwaga ku mafaranga 250frw ku kilo, ariko ubu ngo bakaba bagurirwa ku 190frw ku kilo, ibyo bavuga ko bibatera igihombo ugeranije n’ayo baba bashoye muri ubu buhinzi.

RadioTV10 iganira n’aba bahinzi ba Kawa mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana baravuga ko bakigorwa n’uko igiciro cya Kawa kikiri hasi.

Aba bahinzi bavuga ko ababagurira, rimwe na rimwe bahera ku giciro gito bityo usanga bashobora kubyitiranya n’uko babyishyiriyeho.

Ni ikibazo Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB kivuga ko ahanini uku gihindagurika kw’ibiciro guturuka ku isoko mpuzamahanga, bityo ngo iyo amasoko mpuzamahanga yamanuye ibiciro no mu Rwanda bigabanuka.

Kuri iyi ngingo yo kugabanuka kw’igiciro cya Kawa, inzego z’ubuyobozi zitanga inama ku bahinzi ba Kawa mu Rwanda ko bakwiye kuyitaho, bityo intete zayo zikagira uburyohe zigakundwa ndetse zikanagurwa mu mahanga.

Imibare itangwa na NAEB, igaragaza ko mu Rwanda, mu 2018 hahinzwe ikawa ingana na Toni 21 548 000, Ikawa yacurujwe hanze muri uyu mwaka ikaba ingana na Toni ibihumbi 21 313, iyi yinjije Miliyoni 67 636 857, mu gihe mu Rwanda habarirwa inganda 310 zitunganya Kawa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo