Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB kiravuga ko abantu bakwiye gucika ku mata atujuje ubuziranenge

Kuri hari bamwe mu borozi b’inka n’abacuruzi b’amata bayacuruza mu Rwanda abandi bakayacururiza no muri Kongo Kinshasa nyamara ngo adapimye, ngo bituma bamwe mu bacuruzi bayo mu karere ka Rubavu bemera ko amakosa nkayo bayakoraga.

Gucuruza amata byaba ngombwa bakanayambukana kuyacururiza mu gihugu cya Kongo Kinshasa adafite ibipimo byizewe, batanafitanye amasezerano n’uyagurisha bigatuma ibiciro bihindagurika, ni bimwe mu byo inzego za leta zirimo ikigo RAB Minisiteri y’ubucuruzi, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge zishingiraho zibyita akajagali.

Nsingizimana Jean Marie Vianney ni umwe mu bacuruzi b’amata mu Karere ka Rubavu wemera ko hari ibyo bakoraga bita amakosa, nubwo ngo mbere yo kugirwa inama n’abahugukiye iby’amata batabibonaga.

Ikibazo cy’icuruzwa ry’amata by’umwihariko mu Karere ka Rubavu si icya none kuko n’umukuru w’igihugu ubwo aheruka gusura aka Karere bakimugejejeho, ahanini kigashingira kubakumirwa kwinjiza amata muri kongo Kinshasa, ariko ubuyobozi bwo bukavuga ko abakumirwa ari abataruzuza amabwiriza y’ubuziranenge bwayo gusa.

Kuri ubu ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko nibura ku munsi bubona umukamo w’amata y’inka ibihumbi 30, acururizwa imbere mu gihugu andi agacururizwa I Goma.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo