Iburengerazuba: Bavuga ko batishimira kuba hari ibibazo bidakemurwa kugeza ubwo bikemuwe n’umukuru w’igihugu

Bamwe mu batuye mu Ntara y’iburengerazuba bavuga ko bitari bikwiye ko ibibazo byirundanya bigategereza gukemuka, ari uko umukuru w’igihugu ahigereye.

Kuba bamwe mu baturage bagira ibibazo bikava mu mudugudu, kugera ku rwego rw’Akarere no kurw’ intara nta bisubizo byabyo babona, ngo ni bimwe mu bituma bamwe mu baturage bategereza ko umukuru w’igihugu abasura ngo bamugezeho ako karengane.

Ibi ni ibivugwa na bamwe mu baganiriye na RadioTV10 bo mu ntara y’iburengerazuba bavuga ko bi bidakwiye.

Uko umukuru w’igihugu asuye abaturage hirya no hino mu ntara usanga imirongo ari miremire, abashaka kumugezaho ibibazo ari benshi nubwo haba harimo n’abashaka gushima.

Hari n’abavuga ko babuze aho bamenera ngo babimugezeho, bamwe bakemera gukora urugendo bakarenga intara bakajya mu yindi yasuye ngo babimushyikirize.

Gusa abo mu burengerazuba ngo ni umuco banenga, bavuga ko ukwiye kugabanuka cyangwa ugacika burundu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo