Minisiteri y’Ubuzima irasaba kwirinda ingendo ahagaragaraye Ebola muri Uganda

Nyuma y’uko mu gihugu cya Uganda hagaragaye umuntu wa mbere wanduye Ebola, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iravuga ko Abanyarwanda badakwiye kumva ko hari igikuba cyacitse, ikanabasaba kwirinda ingendo zitari ngombwa ahagaragaye icyo cyorezo.

Indwara ya Ebola iri mu ziteye ubwoba cyane, kuko umubare munini mu bigeze kuyandura yarabahitanye. Minisiteri y’ubuzima mu gihugu cya Uganda, yemeje ko hagaragaye EBOLA ku mwana w’imyaka, itanu winjiye muri Uganda ari kumwe n’umubyeyi we, bavuye muri Rebuburika ya Demokarasi ya Kongo, banyuze Ku mupaka wa Bwera ugabanya Kongo na Uganda.

Uyu ni Minisitiri w’Ubuzima wa Uganda, DR Jane Ruth ACENG, ubwo yemezaga ko Ebola yagaragaye mu gihugu cya Uganda.

Voice over“Minisiteri y’ubuzima irabamenyesha abaturage ko habonetse icyoreze cya virusi ya Ebola mu karere ka Kasese muri Uganda .Uwemenjwe ko yanduye ni umuhungu w’imyaka itanu wavuye muri Repubulika ya Demokarasi ya kongo arikumwe na Nyina ejo ku wa 10 Kamena 2019”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima-OMS, ribinyujije ku rukuta rwaryo rwa tweeter, naryo ryemeje ko Ebola yagaragaye mu gihugu cya Uganda, rinavuga ko Minisiteri y’Ubuzima ya y’iki gihugu yamaze kohereza itsinda ry’abaganga, mu bice bihana imbibi na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, kugenzura niba ntawundi waba wanduye iki cyorezo.

Icyorezo cya Ebola, Kimaze iminsi cyumvikana Cyane muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo , Uganda yari iherutse kugikingira abaganga 4 700 bakorera mu mavuriro 165 ndetse hanakorwa imyitozo yo kuyikingira.

Ku ruhande rw’u Rwanda naho, hakozwe imyitozo yo guhangana nayo igihe yaba ibonetse mu gihugu.

Minisitiri w’Ubuzima DR Diane Gashumba, Avuga ko kuba hari ikindi gihugu gituranye n’u Rwanda cyagaragayemo Ebola, abanyarwanda badakwiye kumva ko hari igikuba cyacitse, ahubwo ngo bakwiye kwirinda ingendo zitari ngombwa aho kigaragara.

Virus ya Ebola yandurira mu gukoranaho hagati y’ uwayanduye n’utayifite binyuze mu matembabuzi. Ibimenyetso byayo harimo, gucika intege, ububabare bukabije, kugira umuriro mwinshi, kuribwa umutwe, kubabara mu mihogo, no kuva amaraso ahantu hatandukanye hari umwenge n’ibindi. Kandi ugaragayeho ibi bimenyetso bisaba ko avurirwa ahantu humwihariko mu kwirinda ko yakwanduza abandi.

Nubwo iyi ndwara itaragara ku butaka bw’u Rwanda, ntibikwiye gutuma Abanyarwanda birara, kuko mu gihe mu nzego zose batabaye maso, bishobora kuyiha icyuho.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo