“Mushiki wanjye aramutse agiye mu marushanwa ya Nyampinga, byasa nk’imodoka ikoze impanuka” Dominic Nic

“Mushiki  wanjye aramutse agiye mu marushanwa ya Nyampinga, byasa nk’imodoka ikoze  impanuka” Dominic Nic

Dominic Nic abenshi bamenye mu ndirimbo zihimbaza Imana, yatangaje ko amagambo yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook abaza abamukurikira icyo babona irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 rimariye abanyarwanda muri rusange asanga mu gihe yarimenyeye ntacyo azi, ariyo mpamvu yahisemo kubaza abamukurikira kuri uru rubuga.

Mu ijoro ryo ku munsi wa kabiri nibwo Dominic Nic yanditse ku rukuta rwe rwa facebook aya magambo abaza abamukurikira kumufasha bakamubwira icyo babona iri rushwa rimariye abaturage muri rusange.

Ubwo yaganiraga n’ikiganiro 10 Tonight Domini Nic abajijwe niba mushiki we aramutse ahisemo kujya muri aya marushanwa nka musaza we byibura yafata amafaranga akajya kumushyigikira Dominic yatangaje ko ibyo bitabaho, gusa bibayeho icyo gihe yamenya uko abyitwaramo aho yabigereranyije n’impanuka kuko ngo iyo imodoka ikoze impanuka ari bwo umenya igaraje ujyamo.

Ati”ibi ntibyabaho pe, gusa nk’uko iyo impanuka ibaye aribwo umenya igarage ujyamo ubwo biramutse bibaye , nabitekereza icyo gihe byabaye”

JPEG - 91.9 ko