Mani Martin na Mighty Popo berekeje muri RDC mu iserukiramuco rya Amani

Mani Martin na Mighty Popo berekeje muri RDC  mu iserukiramuco rya Amani

Abahanzi Mani Martin ndetse na Mighty Popo berekeje mu iserukiramuco rya Amani Festival riteganyijwe kuba guhera taliki 10 kugeza 12 Gashyantare muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Mighty Popo azacuranga ku munsi wo kuwa Gatandatu akaba agiye ahagarariye igihugu cya Canada muri iri serukiramuco, aho azacurangana na Mico Band naho Mani Martin we azacuranga ku munsi wo kuwa Gatanu arikumwe na Kesho Band.

Muri iri serukiramuco kandi biteganyijwe ko hazaririmbamo abahanzi JB Mpiana, Sauti Sol, Mani Martin Kassav ndetse n’abandi batandukanye.

Aganira na 10 Tonight Mighty Popo yatangaje ko ari iby’agaciro kenshi ku kuba yerekeje muri iri serukiramuco kandi ko nubwo agiye atumwe n’igihugu cya Canada azahagararira igihugu cy’u Rwanda kandi nyinshi mu ndirimbo azaririrmba zizaba ziri mu rurimi rw’ikinyarwanda.

Ati “ni ubwa mbere nerekeje muri iri serukiramuco ariko ndakeka bizanyungura ibindi byinshi bishya byisumbuyeho byiyongera ku yandi maserukiramuco nitabiriye. Nubwo ngiye noherejwe na leta ya Canada ibi ntibizambuza guhagararira igihugu cyanjye u Rwanda kuko nyinshi mu ndirimbo nzaririmba zizaba ziganjemo iz’ikinyarwanda”

JPEG - 139.1 ko

Mani Martin witabiririye iri serukiramuco inshuro eshatu ateganyijwe kuririmba ku munsi w’ejo wo kuwa Gatanu aho biteganyijwe ko aribuhagurukane na Kesho band uyu munsi berekeza i Goma ; avuga kandi ko nubwo azaririmba ku munsi wa mbere w’iri serukiramuco atazahita agaruka ahubwo azagaruka nyuma yo kurangira kw’iri serukiramuco.

JPEG - 67.4 ko