Ibyaranze iki cyumweru dusoje mu mateka y’isi

Tariki ya 6 Gashyantare
Bimwe mu byaranze iki cyumweru mu mateka y’isi

1788 : Leta ya Massachusetts yabaye iya 6 mu kwemeza itegeko nshinga rya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1952 : Elizabeth II yabaye Umwamikazi w’u Bwongereza n’uwa Commonwealth ubwo yari muri Treetops Hotel muri Kenya.

1958 : Abakinnyi 8 ba Manchester United F.C. nibwo baguye mu mpanuka yo mu mujyi wa Munich.

Tariki 6 buri mwaka ni Umunsi mpuzamahanga wo kutababarira abahohotera imyanya ndangagitsina y’abagore (International Day of Zero Tolerance to Female Genital Mutilation).

Tariki 7 Gashyantare
1807 : Mu ntambara za Napoleon, u Bufaransa bwatangije intambara k’u Barusiya n’Abapurusi.

1812 : Umunini mu rukurikirane rukomeye rw’imitingito washegeshe umujyi wa New Madrid muri Leta ya Missouri.

1904 : Inkongi y’umuriro mu mujyi wa Baltimore muri Leta ya Maryland yasenye amazu 1,500 mu masaha 30.

1979 : Umubumbe wa Pluton winjiye mu nzira y’umubumbe Neptune uzengurukamo ku nshuro ya mbere kuva yombi yavumburwa.

1995 : Uwakekwagaho ibitero byo kuri World Trade Center byo mu 1993, Ramzi Yousef yafatiwe Islamabad muri Pakistan.

1999 : Prince Abdullah yabaye Umwami wa Jordan nyuma y’urupfu rwa se Umwami Hussein.

Tariki 7 Gashyantare ni umunsi ibirwa bya Granada byizihizaho ubwigenge bwahawe n’u Bwongereza mu 1974.

Tariki 8 Gashyantare
1587 : Marie Stuart, umwamikazi mu bwami bw’u Bwongereza yaje kwicwa nyuma yo guhamywa kugambanira igihugu

1910 : Habaye ubwumvikane hagati y’u Bubiligi n’u Budage n’u Bwongereza yabereye I Bruxelles ku bijyanye n’imipaka ya Congo Kinshasa.

1958 : Hatewe ibisasu kuri Sakiet Sidi Youssef, igikorwa cy’ingabo z’Abafaransa mu ntambara yo muri Algerie, iki gitero cyagabwe kuri aka gace ka Tuniziya.

1979 : Denis Sassou-Nguesso yabaye perezida wa Repubulika ya Congo Brazaville

Tariki ya 9 Gashyantare
2001 : Ubwato bugendera munsi y’amazi USS Greeneville bw’Abanyamerika bwagonze ubw’Abayapani Ehime-Maru bwakoreshwaga n’ishuri ryisumbuye buranarohama, iyi mpanuka yahitanye abagera ku 9 harimo 4 b’abanyeshuri.

Tariki 10 Gashyantare
1567 :Muri Écosse Henry Stuart wari umugabo wa kabiri w’umwamikazi Marie Stuart wishwe ahamijwe ubugambanyi nawe yaje kwicwa.

1763 : Mu ntambara yahuzaga u Bufaransa n’ abahindi, amasezerano yabereye i Paris yarayisoje, u Bufaransa bwemera guha Quebec u Bwongereza.

1798 : Louis Alexandre Berthier yafashe Rome, atangaza Repubulika ya Roma ku ya 15 Gashyantare, ku ya 20 Gashyantare Papa Pie VI arafatwa arafungwa.

1981 : Inkongi y’umuriro muri hotel Hilton i Las Vegas yahitanye abantu 8 ikomeretsa abandi 198.

1996 : Bwa mbere mu mateka, igihangange cy’umurusiya mu mukino wa chess(echec) Garry Kasparov yatsinzwe na mudasobwa rutura ya IBM.

Tariki 11 Gashyantare
1745 : Tadataka Inō : umuhanga mu gushushanya mu mibare no mu gukora amakarita ukomoka mu Buyapani

1799 : Basile Moreau, umupadiri w’umugaturika ukomoka mu Bufaransa washinze umuryango w’abihayimana b’umusaraba mutagatifu

1869 : Patrick J. Whelan yabaye umuntu wa nyuma wishwe amanitswe muri Canada wakekwagaho kugira uruhare mu rupfu rwa Thomas d’Arcy McGee.

1945 : Hasojwe inama yaYalta yafatiwemo ibyemezo bitandukanye byari bigamije gushyira Isi ku murongo nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi

1990 : Nelson Mandela yafunguwe muri gereza ya Victor Verster nyuma y’imyaka 27 afungiwe kubera impamvu za politiki

2011 : Kubera imyigaragambyo, Abanyamisiri batumye Hosni Mubarak bwari umuyobozi wa Misiri yegura asigira ubutegetsi bwe abasirikare.

1993 : Robert W. Holley,havutse umuhanga mu binyabuzima no mu butabire ukomoka muri Amerika wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu buuzi mu 1968 .

2011 :Bad News Brown, wabaye umushyushyarugamba w’injyana ya hip-hop akaba n’umuhanzi ukomoka muri Canada wavukiye muri Haiti. Born 2 sin ni imwe mu ndirimbo ze.

Tariki 12 Gashyantare
881 : I Roma, Charles III le Gros, Umuhungu wa Louis le Germanique, yagizwe Umwami w’Abami w’u Burengerazuba.

1866 : Amerika yoherereje ibaruwa ya gasopo Napoléon III yo gukura igitaraganya ingabo z’Abafaransa zari muri Mexique.

1909 : I New York, hashinzwe ikigo National Association for the Advancement of Colored People (NAACP) biturutse kuri Mary White Ovington.

1910 : Itegeko ryo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ku myaka 65 ryatowe mu Bufaransa.

1912 : Mu Bushinwa Umwami w’Abami wa nyuma Puyi yavuye ku butegetsi, Sun Yat-sen atangaza Repubulika.

1931 : Itangira rya Radio Vatican, yafunguwe ku mugaragaro na Papa Piyo wa 9 .

1934 : Imyigaragambyo ikomeye mu Bufaransa nyuma y’iyo ku wa 6 Gashyantare.

1938 : Hitler yahaye ibaruwa ya gasopo Chancelier wa Autriche Schuschnigg itegeka ihabwa umwanya ry’Umunazi Arthur Seyss-Inquart nka Minisitiri w’Umutekano mu gihugu.

1986 : Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Margaret Thatcher na Perezida w’u Bufaransa François Mitterrand, i Lille bashyize umukono ku masezerano yemeza umushinga bise tunnel sous la Manche, wagombaga kumara imyaka irindwi.

1989 : Imyigaragambyo ikomeye yabereye Islamabad barwanya igitabo « Les Versets sataniques » cyanditswe na Salman Rushdie.

1994 : I Toronto, Victoria Matthews yabaye Musenyeri wa mbere w’Umugore wageze kuri urwo rwego muri Kiliziya y’Abangilikani muri Canada.

2001 : Icyogajuru NEAR cyoherejwe mu kirere na NASA nyuma y’imyaka itanu cyaguye ku rutare rw’akabumbe gato kitwa Éros, kimaze gukora urugendo rureshya na Kilometero Miliyari 3,2.

2002 : Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho Yougoslavia (TPIY), rwatangiye urubanza rw’uwahoze ari Perezida wa Serbia, Slobodan Milošević, washinjwaga ibyaha by’intambara no kubangamira ikiremwa muntu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo